Auteurs

Auteurs

Intango y’ubuzima bw’iyobokamana

87549-184
15,00 €

Yozefu MUSHYANDI yavutse tariki 16 mata 1951
mu mudugudu wa Muyunzwe, akagali ka Muyunzwe, umurenge wa Kabagali, akarere ka Ruhango, mu ntara y’Amajyepfo. Afite impamyabumenyi mu by’Amategeko (droit) no muri Management.
Yozefu Mushyandi yabaye mu Muryango w’Abalayiki ba mutagatifu Fransisko Salezi (1992-2010) mbere y’uko yinjira mu muryango ushengerera Isakaramentu ritagatifu witwa Fraternité Eucharistique i Rouen mu gihugu cy’Ubufaransa. Yahinduye mu Kinyarwanda igitabo cy’uwo mutagatifu cyitwa “Ikiganiro ku rukundo rw’Imana” (Traité de l’Amour de Dieu). None atugejejeho n’ikindi gitabo nacyo cyanditswe n’uwo mutagatifu: “Intango y’Ubuzima bw’Iyobokamana” (Introduction à la vie dévote).
Iriburiro (préface) ry’iki gitabo turikesha Dr René Stockman, Umukuru w’Umuryango w’Abafurere b’Urukundo.
Ubu ni incuro ya kabiri iki gitabo gisohowe mu rurimi rw’ikinyarwanda. Reka nigane François de Sales ugira ati: jye ntekereza kwigisha abantu baba mu migi, abatuye mu ngo zabo, abakora imirimo y’ubutegetsi, abantu bose bafite ubuzima bubahuza n’iby'isi, biturutse ku mibereho yabo. Abenshi muri bo baba batifuza gutekereza iyobokamana kuko baba bibwira ko bidashoboka. Bityo, bakibwira ko nta muntu ugomba kwasamira umukindo w’ubukristu kandi aba mu bintu by’iyi si biyoyoka.
Roho ifite imbaraga kandi itemba ituze, ishobora kuba mu by’isi, ntirangwe nabyo, ikavubura isoko idudubiza imico myiza kandi iri hagati y’ubuzima bukarishye. Dutege amatwi François de Sales, incuti ituvugisha, incuti ituzi neza, ikaba izi naho ituyobora.
Nyagasani, ingoma yawe yogere hose kandi isakare mu mutima wa buri wese.

87549-184

Fiche technique

Année de parution
2017
ISBN
978-2-87549-184-8
Format (en mm)
A5 portrait (148 x 210)
Nombre de pages
350
Type d'impression
Couverture en couleurs et intérieur en noir/blanc
Type de brochage
Couverture souple, dos collé
Poids (en grammes)
470

21 autres livres dans la même catégorie :