Auteurs

Auteurs

Ikiganiro ku rukundo rw’Imana

87549-155
15,00 €

Yozefu Mushyandi yabaye mu Muryango w’Abalayiki ba mutagatifu Fransisko Salezi (1992-2010) mbere y’uko yinjira mu muryango ushengerera Isakaramentu ritagatifu witwa Fraternité Eucharistique i Rouen mu gihugu cy’Ubufaransa. Yahinduye mu Kinyarwanda igitabo cy’uwo mutagatifu cyitwa « Intango y’Ubuzima bw’Iyobokamana » (Introduction à la vie dévote). None atugejejeho n’ikindi gitabo nacyo cyanditswe n’uwo mutagatifu, cyitwa « Ikiganiro ku rukundo rw’Imana » (Traité de l’Amour de Dieu).
Iriburiro (préface) ry’iki gitabo turikesha Padiri Gusitini Mbandahe witabye Imana tariki 9 kanama 2016, ari nawo munsi yari yujurijeho imyaka 35 ahawe Ubusaserdoti. Padiri Gusitini aragira ati : « muri iki gitabo, mutagatifu Fransisko Salezi ntiyigisha Tewotime gusenga no kwizibukira imitego y’umwanzi, cyangwa ngo amwigishe indi mico myiza, nkuko yagiye abyigisha Filoteya, ahubwo aramureshya, akamujyana mu ndiri y’Urukundo rw’Imana Nyirizina. Ntabwo akigishiriza kwoga ku nkombe, ahubwo agutwara mu muvumba w’Urukundo, nuko ukibona woga magari muri Nyagasani ».

87549-155

Fiche technique

Année de parution
2017
ISBN
978-2-87549-155-8
Format (en mm)
A5 portrait (148 x 210)
Nombre de pages
587
Type d'impression
Couverture en couleurs et intérieur en noir/blanc
Type de brochage
Couverture souple, dos collé
Poids (en grammes)
750

21 autres livres dans la même catégorie :